Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01/09/2020 i saa tanu (11h00) za kumanywa, mu cyumba cy’inama cya FARG habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi Mukuru ucyuye igihe , Bwana Theophile RUBERANGEYO n’Umuyobozi Mukuru wa FARG mushya Madamu UWACU Julienne. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Hon. NYIRARUKUNDO Ignacienne, akaba ari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango.

 

 

 

 

Mu gutangira iki gikorwa ,Umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe yabanje kugeza kubari bitabiriye uyu muhango uko FARG ihagaze kugeza uyu munsi ndetse yibanda ku bigomba gushyirwamo imbaraga, mu ijambo rye Bwana Theophile RUBERANGEYO yabanje gushimira President wa Repubulika y’U Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME wamugiriye icyizere mu gihe amaze ayobora FARG, yagaragarije umuyobozi umusimbuye kuri uyu mwanya ko agomba gushyira imbaraga mu gukomeza kwita ku babyeyi bagizwe Incike na Jenoside baba mu nzu z’amasaziro, ku bagenerwabikorwa bahuye n’ikibazo cya TRAUMA, imishinga yatewe inkunga , kuvuza abarwayi ndetse n’ibindi bibazo bigaragara mu macumbi, asoza yifuriza umuyobozi mushya ishya n’ihirwe mu kazi.

 

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa FARG mushya Madamu UWACU Julienne, yabanje gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubuka y’ u Rwanda Paul KAGAME ku cyizere yamugiriye akamugira umuyobozi wa FARG, ikigo gifite inshingano yihariye zo kwita ku batishoboye barokotse Jenoside yakotrewe Abatutsi, yavuze kandi ko ahereye kuri byinshi byagezweho n’ubuyobozi bucyuye igihe azagera kubisigaye kubufatanye bw’abakozi ,abafatanyabikorwa ndetse na Ministeri ireberera FARG.

 

Mu gusoza iki gikorwa cyayobowe, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Hon. NYIRARUKUNDO Ignacienne, yabanje gushimira Leta y’U Rwanda mu gufasha abatishoboye barokotse Jenoside bari batakaje byinshi kandi ntaruhare babigizemo , yashimiye kandi ubuyobozi bwa FARG mu gushakira igisubizo abo bari bashinzwe nubwo bitari byoroshye ku bantu bafite ibibazo, yavuzeko ari igisubizo cyiza ,kuko ubu abenshi barakuze ni abagabo,abandi baravujwe ndetse bafashwa muri gahunda zitandukanye ashaka ibisubizo birambye.

Yahaye karibu kandi Umuyobozi mushya muri uyu murimo utoroshye ariko ukanashimisha iyo hari byinshi wabagejejeho cyane cyane ko Atari byinshi nka mbere, ati kubufatanye n’abakozi basanzwe bakora muri FARG ndetse inzego zikuriye FARG bazakora neza ntibasubire inyuma.

 

 Ku musozo w'iyi gahunda abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso.

 

Uyu muhango witabiriwe n'abanyamakuru batandukanye.

 

 

BYATEGUWE NA : GASIGWA Gilbert/ Public Relations and Communication Officer

 

Social media