Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

 

 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bari babayeho mu buzima bubi, kuko babuze imiryango yabo;imitungo yabo yarasahuwe ndetse n’amazu yabo yarasemywe kuburyo ntaho bagirago ho kwikinga.

Mu mwaka 1998 Leta y’U Rwanda bari basigaranye nk’umubyeyi wabo yashyizeho ikigega FARG,Mu nshingano FARG yahawe harimo no gushakira amacumbi abatishoboye barokotse iyi Jenoside.

Muri rusange FARG imaze kubaka inzu ibihumbi 44, izo FARG yubatse ni 29,744, twakoranye n’abafatanyabikorwa bacu nk’amadini, ibigo bya leta, AVEGA, IBUKA n’abandi.

 FARG Irashimira cyane uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu gushakira amacumbi abakecuru b’Intwaza hirya no hino mu gihugu hose binyuze muri Unity Club, umuryango uhuza abayobozi bakuru b’igihugu n’abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi ndetse n’abagore babo.

Ni muri urwo rwego, Nyuma yo gutuza ababyeyi mu Mpinganzima ya Huye na Bugesera, ubu hatashywe ku mugaragaro Impinganzima yubatswe mu Karere ka Rusizi ikaba yaragenewe guturamo ababyeyi bagera kuri mirongo 50 ariko ku ikubitiro hakaba harimo 40, bagizwe n’abakecuru 32 n’abasaza 8, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 12.10.2019, hakaba harafunguwe kumugaragaro na Madamu Kayitesi Solange wari uhagarariye Madamu wa Perezida wa Repuburika Jeannette Kagame.

 

Madam Kayisire Solange,Umuyobozi wungirije wa Unity Club afungura ku mugaragaro Impinganzima ya Rusizi.

Umukecuru Bavugamenshi Verediyana wavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Nabuze umugabo n’abana ba 6 kubera Jenoside nsigara njyenyine”, we n’abandi babana bahuriye kukuba imiryango yabo yarashize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basigara ntawe bafite ubitaho, Verediyana kandi “avugako aho batujwe babayeho neza, akaba ashimira cyane Nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul Kagame aho amugereranya n’umuvandimwe wa Yesu cyangwa se Yesu umwana w’Imana uvugwa mu bitabo kubera uburyo abitaho.

 

 

Ababyeyi bagera kuri 219 batujwe muri ibi bigo bizwi ku izina ry’Impinganzima byakiriye aba bakecuru n’abasaza b’Intwaza mu buzima bwabo bwa Buri munsi bitabwaho n’Ikigega FARG gishinzwe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Prof Shyaka Anastase uyobora Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ukwihangana kwaba basigaye ari bantaho nikora ari isomo kubakiri bato.

 

 

Minisitiri Prof Shyaka Anastase ari kugeza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutaha Impinganzima ya Rusizi.

 

Uyu muhango kandi witabiriwe n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Police, aha ingabo z’u Rwanda zikaba zarashimiwe uburyo zabarokoye zikaba zikinakomeje guharaniro imibereho myiza y’abarokotse Jenoside n’abanyarwanda muri Rusange.

 

 

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo mu Ntara y’uburenegerazuba nabwo bwitabiriye umuhango wo gutaha impinganzima ya Rusizi.

 

BIKOREWE I KIGALI KUWA 12/10/2019

 

Gasigwa Gilbert /Public Relations and Communication Officer

0783301170

 

Social media