Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Ku cyumweru tariki ya 03/04/2016 mu Karere ka Nyagatare ,habereye umuhango wo gusoza icyumweru cya AERG-GAERG week. Uyu muhango ukaba warabereye mu Murenge wa Karangazi ,Akarere ka Nyagatare, ahari urwuri rw’amatungo rwa AERG bahawe n’umukuru w’igihugu, perezida wa repuburika Nyakubahwa Paul KAGAME.

 

Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr Geralidine Mukeshimana ari nawe mushyitsi mukuru; Guverineri w’intara y’I burasirazuba Odette Uwamariya, abayobozi b’ingabo na Police ndetse n’abanyamuryango ba AERG na GAERG.

Umuyobozi wa AERG, Mirindi Jean de DIEU n’uwa GEARG ,Charles Habonompa, bagarutse kugikorwa cya AERG-GAERG week, aho bagiye bafasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi babubakira banabasanira inzu zo kubamo ndetse banashimira ingabo zahagaritse jenoside kimwe n’abahishe abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa akaba ari no kwegera  abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rw’isanamitima mu gihe twitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 22.

 

Usibye no kuba uru rwuri rwo kororeramo rufitiye abanyamuryango akamaro kanini, rufitiye n’abaturajye baho ruri muri rusange kuko bahabwa akazi.

 

 

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko

Mu ijambo rye, umuyobozi w’intara y’I burasirazuba, Odette Uwamariya yashimiye AERG na GAERG mu bikorwa by’intangarugero bagezeho ndetse abizeza ubufatanye muri byose kugirango bakomeze intambwe nziza bagezeho,anaha ikaze umushyitsi mukuru w’uyu munsi.

 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yijeje uru rubyiruko kuruba hafi.

 

Mu gusoza uyu muhango,umuyobozi Mukuru w’uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri wa MINAGRI, Dr Gerardine Mukeshimana, Geraldine Mukeshimana ati “Mbashimiye ubutwari bwo kutemera gupfa,     yashimiye cyane AERG-GAERG mu bikorwa bakora mu kunganira Leta, ababwira ko azababa hafi muri byose kandi abasaba kugirango ahantu heza bageze bahakomeze.

 

Urubyiruko rwa AERG-GAERG Biyemeje kuzesa ikivi ababyeyi babo basize batushije

 

Muri uyu muhango, itorero rya AERG ryitwa inyamibwa basusurukije abari muri uyu muhango.

 

 

 Itorero “Inyamibwa” rya AERG

 

Mu rwego rw’imyidagaduro ihuza abanyamuryango ba AERG,kuri uyu munsi hanatanzwe igihembo ku ikipe yaatwaye igikombe mu mupira w’amaguru , ariyo AERG yo muri Kaminuza yigenga ya UNILAK

 

Abayobozi bakuru bagejeje igikombe ku ikipe ya AERG- UNILAK.

 

Social media