Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Iyi niyo nzu yubakiwe Mukansanga Therese(YUBATSWE N'IBITARO BYA RUTONGO)

Kuwa 21/01/2016 mu Karere ka Rulindo, abakozi ba FARG basuye banaganira n’abagenerwabikorwa bayo bo mu Murenge wa Masoro n’uwa Cyinzuzi aho bubakiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

 Aha mu Murenge Masoro hubatswe amazu abiri (2 ),imwe ikaba yarubakiwe MUKANSANGA Therese, yubatswe n’ibitaro bya Rutongo, indi yubakirwa Irene MUKANKUNDIYE ayubakiwe n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Rutongo Mining Center).

 

 

IYI NI NZU YUBAKIWE IRENE MUKANKUNDIYE NDETSE WE BAKABA BARAMUHAYE N’INKA(YUBATSWE NA RUTONGO MINING CENTER)

 

 

  INKA YAHAWE IRENE  MUKANKUNDIYE NYUMA YUKO BAMWUBAKIYE INZU( RUTONGO MINING CENTER) 

 

Tuganira n’aba bagenerwabikorwa batugaragarije ibyishimo byinshi banashimira aba bafatanyabikorwa umutima w’urukundo baberetse.

Si aha gusa twanyarukiye no mu Murenge wa Cyinzuzi  aho Itorero rya ADEPR ryubakiye abagenerwabikorwa ba FARG inzu 5 ku mudugudu bavuye mu manegeka aho babaga batizeye umutekano ndetse bari mu bwigunge,bakaba barashimishijwe n’iki gikorwa cyakozwe na ADEPR batagendeye kuba ari abayoboke babo.

RIBERATA MUKAKAMARI NA TUYISHIME SERAPHINE NI BAMWE MU  BO TWAHASANZE BUBAKIWE N'ITORERO RYA ADEPR

Iyi ikaba ari gahunda yo gushimirwa ku bafatanyabikorwa ba FARG kandi tunashishikariza abandi gukomeza kunganira Leta muri iyi gahunda yo kubakira no gusanira abarokotse  Jenoside batishoboye hifashishijwe imbaraga z’abanyarwanda mu gukemura vuba iki kibazo cy'amacumbi mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

 

Twanasuye kandi bamwe mu bubakiwe amacumbi n'inkeragutabara ku masezerano bagiranye na FARG muri iyi gahunda yo gusanira no kubakira abatishoboye barokotse jenoside.Bakaba bishimira uburyo Leta itabatererana.

 

        AYA AKABA ARIYO MACUMBI YUBAKWA N'INKERAGUTABARA KU MASEZERANO BAFITANYE NA FARG

KANDI BIKABA BIGIKOMEJE NO MU TUNDI TURERE.

 

Social media