Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

ABANYESHURI BIBUMBIYE MU MURYANGO WA AERG  BIGA MURI KAMINUZA YIGENGA YA KIGALI(ULK) BASUYE ABABAGENERWABIKORWA BA FARG BO MU KARERE KA GASABO,UMURENGE WA BUMBOGO,UMUDUGUDU WA NYAGASOZI, MAZE BABAGEZAHO IMPANO BABAGENEYE IGIZWE N’IBYICIRO BITATU,HARIMO AMATUNGO MAGUFI, AMAKARITA Y’UBWISUNGANE NDETSE N’ IBIKORESHO BY’ISHURI KUBANYESHURI MU RWEGO RWO KUBIFURIZA NOHELI NZIZA.

 

Kuwa kane tariki 24/12/2015,mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo,akagali ka Nyagasozi,abanyeshuri bibumbiye mu muryango AERG uhuza abanyeshuri barokotse Genocide yakorewe abatutsi  mu 1994, bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK) basuye abagenerwabikorwa baho ndetse babagezaho inkunga iri mu byiciro bitatu,harimo ihene mirongo ine(40) ,amakarita y’ubwisungane(40) n’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga secondaire ndetse na primaire.

 

Mbere yo gutangira iki gikorwa habanjwe gukora umuganda,aho hubatswe uturima twigikoni dutatu hagaterwa n’ ibiti.

Uwo muhango ukaba waritabiriwe n’abashyitsi batandukanye harimo  umuyobozi mukuru wa FARG Theophile RUBERANGEYO watangije icyo gikorwa ku mugararagaro,Uhagarariye ibuka mu Karere ka Gasabo,Umuyobozi mukuru wa Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK),Umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo ari nawe wahaye ikaze abashyitsi batandukanye bari aho, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Bumbogo hari kandi n’umuyobozi wa Police muri uwo Murenge.

 

Mu ijambo rye President wa Ibuka mu Murenge wa Bumbogo yagarutse ku mateka mabi yaranze icyari Komine Gikomero mu gihe cya Genocide, aho hari umupadiri wageregeje guhisha abatutsi baho maze interahamwe zandi makomine bahana imbibI bakajya baza kubamwaka ngo babice,akaba ari nayo mpamvu muri uyu Murenge hasigaye imfubyi n’abapfakazi benshi.

Akaba yaragarutse ku kibazo abagenerwabikorwa baho bahura nacyo cy’uko amazu yabo yubatswe mu gihe cya urgence akubakwa nabi bakaba basaba ko basanirwa, yanashimiye cyane abanyeshuri ba AERG bo muri ULK babasuye bakanabaganiriza nyuma y’icyo gikorwa.

 

Umuyobozi w’abo banyeshuri nawe yafashe ijambo ashimira abagize umwanya wo kuza kwifatanya nabo anasobanura ibyiciro ubufasha batanze burimo nkuko mwabibonye hejuru, avugako bihagaze agaciro k’amafaranga y’U Rwanda angana na Miliyoni eshatu (3.000.000 frs)baba bitanze kuri bourse bahabwa,asoza ijambo rye yashimiye cyane Umuyobozi w’igihugu ku miyoborere  myiza ye ituma twiyubaka umunsi ku munsi,ashimira ubuyobozi bwa FARG idahwema kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi ,anashima kandi Ubuyobizi bwa kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) bwabafashije kugirango gahunda zose zigende neza.

 

 

Mu ijambo rye anasoza uyu muhango, Umuyobozi Mukuru wa FARG yashimiye abayobozi batandukanye baraho,ashimira byumwihariko Ubuyobozi bwa Kaminuza ya ULK burerera U Rwanda neza nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi,anibutsa incike zaraho ko ntampamvu yo kwiheba kuko aba bana(abanyeshuri babasuye)ari abana babo bazakomeza kubasura no kubafasha.

 

Social media