Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Nkuko FARG yagiranye amasezerano na Rwanda Military Hospital, ku itariki 14/12/2015 mu gikorwa cya Armyweek abasirikare binzobere bo mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bavuye abagenerwabikorwa ba FARG bagifite ibikomere bya Genocide ndetse n’izindi ndwara batewe n’ingaruka za Genocide.

Muri uwo muhango umushyitsi mu kuru yari Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes BINAGWAHO ari nawe watangije icyo gikorwa ku mugararagaro, hari kandi umuyobozi w’akrere ka kamonyi, umuyobozi mukuru wa FARG,Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisirikare I Kanombe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri uwo muhango abayobozi batandukanye mu nzego zabo bakaba barashimiye cyane ingabo z’U Rwanda ku gikorwa nk’ icyo nyuma y’uko bahagaritse Genocide yakorewe abatutsi,bakarinda neza umutekano w’abanyarwanda bakaba bita no kubuzima bw’abanyarwanda,yashimiye kandi abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi kubwihangane bagira kubera indwara batewe na Genoside.

 iki gikorwa bamaze kugikora mu turere 25,hakaba hatahiwe uturere tubiri(2), Muhanga na Ngororero. 

 

Social media