Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 3/07/2015 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma,Akagari ka Mushirarungu. Igikorwa nyamukuru cy’uwo munsi kwari ugutuza mu mazu mashya ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyuma yo kumurikirwa amazu atanu agizwe n’ibyumba bine bine, umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Republika,Jeannette Kagame, yagejeje ijambo ku mbaga y’abaturage, ndetse n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyo gikorwa. Yashimiye abagize uruhare mw’iyubakwa ry’ayo mazu:Akarere ka Nyanza, FARG, Unity Club ndetse na AVEGA-AGAHOZO. Yashimiye n’ingabo z’u Rwanda, ishami ry’inkeragutabara kuko ni zo zakoze igikorwa cy’ubwubatsi bw’ayo mazu. Madame Jeannette Kagame yijeje abo babyeyi bagiye gutura muri ayo mazu ko batazaba bonyine. Yasabye inzego zibishinzwe, cyane cyane urubyiruko kubaba hafi.Yagize ati: “Aba bantu ntibasaba byinshi cyane. Igisabwa ni ukubaba hafi. Kubegera bituma baticuza icyatumye basigara, batajyanye n’abandi”. Yabijeje ko batazasazana agahinda kandi Abanyarwanda duhari. Yibukije urubyiruko ko kwegera abo bantu bakuru bazahigira umuco ndetse n’amateka. Yasabye abo babyeyi bagiye gutura muri ayo mazu kubana neza. Yagize ati: “murasabwa kubana n’abandi. Muzamarane irungu, musabane, mufashanye, kandi mubane neza”. Madame Jeannette Kagame yibukije AVEGA-AGAHOZO ko yamenyekanisha ibikorwa byayo kuko ifite byinshi kandi byiza.

Anastasie Mukarushema, umwe mu bagiye gutura muri ayo mazu, abajijwe niba kubana neza n’abandi bishoboka yagize ati: “N’Imana ntiyankundira kutabana neza n’abandi. Wowe waba uvuye mu bigunda, mu buzima bubi, noneho ukananirwa kubana neza n’abandi? Dore ko n’ubundi abanyiciye bari bakimpiga!”

Umuryango AVEGA-AGAHOZO washinzwe mu 1995 none ukaba ugwije imyato nk’uko umusizi Valens yabivuze mu muvugo mwiza yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa. Ni umuryango ushinzwe gukorera ubuvugizi abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Abanyamuryango bayo bafite intego yo guhura,bakibukiranya aho bavuye n’aho bagana, nk’uko Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu yabivuze. Yanibukije ko bita by’umwihariko ku bagizwe inshike biha intego igira iti: “Tubarere nk’uko batureze” mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ababo babuze. Umuryango AVEGA ufite n’intego yo kudatezuka ku gikorwa cyo kwibuka kuko ugendera ku ntego igira iti: “que les cris de nos martyrs empêchent le silence et l’oubli” (Imiborogo y’abacu batubereye ibitambo iturinde guceceka no kwibagirwa).

Umuyobozi wa AVEGA –AGAHOZO ku rwego rw’igihugu, yashimiye kandi abagize uruhare mw’iyubakwa ry’ayo mazu yatashywe uwo munsi, ndetse n’abadahwema kubatera inkunga mu bikorwa bya buri munsi, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Umuryango we. Yashimiye ingabo z’Inkotanyi zatanze ubuzima bwazo ngo Jenoside ihagarikwe. Yanashimiye ababarokoye bakabakura mu kaga no mu bigunda agira ati:” kubashimira ni igihango, kuko ni ho tuvoma imbaraga zidukomeza zigatuma tugira ejo hazaza heza”. Abitabiriye iki gikorwa bishimiye ko Abanyarwanda babonye ko bashobora gukora, bakarenga amateka mabi yaranze igihugu cyacu bakishakira ejo hazaza heza, nk’uko Padiri Mudenderi Martin wayoboye isengesho yabivuze agira ati: “Turagushima Mana wowe ushobora gukora “limonade” (umutobe) mu ndimu zisharira!”

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, intumwa za rubanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene, n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye harimo n’abahagarariye AVEGA ku rwego rw’igihugu.

 

 

 

 

Social media