Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abarokotse iyi Jenoside basigaranye ibikomere ku mubiri ndetse no ku mutima ndetse n’ingaruka zayo kugeza uyu munsi. Mu mwaka w’1998 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega FARG, igiha inshingano yo kwita ku batishoboye barokotse Jenoside hagamijwe kunoza imibereho myiza yabo. Ubufasha abagenerwabikorwa bayo bahabwa bunyuzwa muri gahunda y’uburezi, ubuvuzi, amacumbi, inkunga y’ingoboka ndetse n’imishinga iciriritse.

Uyu munsi ntabwo turibuvuge kuri izi gahunda zose, ahubwo turibanda kuri gahunda y’ubuzima, mu bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka w’2010-2017 bugaragaza ko FARG yavuje abagenerwabikorwa bayo inshuro (cases) ibihumbi Magana ane na mirongo itanu na kimwe Magana atandatu na cumi (451610) bari bafite uburwayi butandukanye bufitanye isano n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu buvuzi FARG yatanze amafaranga angana na Miliyari 1,763,000,000frs, ahari wakwibaza impamvu aya mafaranga ari menshi, ariko byatewe n’uko FARG ivuza abagenerwabikorwa bayo bavurizwa imbere mu gihugu ndetse hakenerwa ubuvuzi bwisumbuye umurwayi akaba yanavurizwa hanze y’U Rwanda, ibi byose bikorwa hagamije kunozwa inshingano FARG yahawe yo kwita ku imibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside dore ko ubuzima aricyo cya mbere kugirango aba bagenerwabikorwa bagire ubuzima bwiza biteze imbere.

 NINDE WEMEREWE KUVUZWA NA FARG?

Umuntu wemerewe kuvuzwa na FARG ni utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatusi.

ESE UVUZWA YEMEZWA NANDE MURI IYI GAHUNDA Y’UBUVUZI?

Umugenerwabikorwa wa FARG ufashwa muri gahunda y’ubuzima yemerezwa mu ruhame aho yarokocyeye Jenoside bigakorwa n’inzego zibanze kuko ariho baba bamuzi, yaba abarokotse cyangwa abo bari baturanye , nyuma y’icyo gikorwa hakorwa raporo y’abitabiriye kwemeza, kubufatanye n’Akarere iyo raporo yoherezwa kuri FARG uwemejwe agashyirwa muri mudasobwa (Database) agahabwa inomero imuranga (PIN: Personal identification number). Icyo gihe umugenerwabikorwa atangira kuvuzwa, ariko ibi bikorwa ku muntu mushya utangiye gufashwa kuko abasanzwe bafashwa mu zindi gahunda za FARG, yaba  umunyeshuri, uhabwa ingoboka , uwahawe icumbi, uwahawe umushinga ,uyu ahita afashwa hatagombye kongera kwemezwa kuko n’ubundi izo gahunda zindi azihabwa kuko yemejwe.

 

UMUGENERWABIKORWA WA FARG ASABWA IBIHE BYANGOBWA IYO AGIYE KWIVUZA?

Umugenerwabikorwa wa FARG kugirango avuzwe asabwa kuba yaremejwe agahabwa PIN nk’uko twabisobanuye hejuru, agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante) nk’uko abandi banyarwanda muri rusange bubahiriza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, agomba kuba kandi afite icyemezo cyo ku Murenge kigaragaza ko ari uwarokotse Jenoside utishoboye ndetse na Transfer imwohereza ku bitaro bikuru byo ku rwego rw’Igihugu (Referral Hospitals). Iyo umugenerwabikorwa afite ubundi bwisungane bikaba ngombwa ko asaba ko yishyurirwa 15% asabwa icyemezo cy’umushahara we ku girango harebwe niba koko atabasha kwirihira.

 

NI KU RUHE RWEGO FARG ITANGIRA KUVUZA UMUGENERWABIKORWA?

Umugenerwabikorwa wa FARG atangira kuvuzwa iyo yoherejwe kuvurizwa ku bitaro byo ku rwego rw’igihugu (Referral Hospitals), impamvu ni uko iyo umuntu akivurizwa ku kigo nderabuziama (Centre de Sante cg Health center) mu ndimi z’amahanga, ndetse no ku bitaro by’Akarere (District Hospitals) , umugenerwabikorwa ariyishyurira kuko ari amafaranga make cyane iyo ufite ubwisungane mu kwivuza.

ABAGENERWABIKORWA BA FARG BATABONYE IMITI KWA MUGANGA BAGASABWA KUYIGURIRA HANZE BIGENDA GUTE?

Abagenerwabikorwa batabonye imiti kwa muganga bitewe n’uko ntayo bafite mu bubiko kandi akaba atategereza igihe uzabonekera, icyo gihe umugenerwabikorwa ajya kuwufata muri Farumasi (Pharmacy) ziri hirya no hino mu gihugu zikorana na FARG. Byashoboka ko naho yawubura cyangwa se uwo muti ukaba utari ku rutonde rw’imiti yemerewe gutanga, icyo gihe umugenerwabikorwa yandika urwandiko akandikira FARG asaba ko yawugurirwa, agashyiraho impapuro esahatu (3) zerekana igiciro cyawo kandi akazikura muri Farumasi 3 zitandukanye, agashyiraho ibyangombwa byerekana ko ari umugenerwabikorwa wa FARG, indangamuntu  n’impapuro zo kwa muganga ,ubundi akagurirwa umuti. Iyo usaba kugurirwa umuti afite ubundi bwishingizi asabwa kongeraho icyemezi cy’umshahara kugirango byigweho harebwe niba akwiye kuwugurirwa.

UMUGENERWABIKORWA WA FARG ASHOBORA KUVUZWA HANZE? BYEMEZWA NANDE? FARG IMUFASHA IKI?

Yego, FARG ishobora kuvuza umuntu hanze, iyo umugenerwabikorwa wa FARG yavujwe mu bitaro by’imbere mu Gihugu ariko bikagaragara ko hakenewe ubuvuzi bwisumbuye ngo abe yakira. Icyo gihe hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzimahari, abagize akanama k’impuguke mu by’ubuvuzi babarizwa mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL ndetse n’abo mu bitaro bikuru bya Gisirikare I Kanombe (RMH) bagomba ku byemeza.

Abo baganga b’impuguke bagize akanama iyo bakoze raporo bakagaragariza FARG ko akwiye kuvurizwa hanze, FARG imwishyurira ibisabwa byose kugeza agarutse amaze kwivuza kandi agakomeza gukurikiranwa kugeza akize.

 

 UMUSARURO WA GAHUNDA YA ARMY WEEK.

 

 

 

Iyi gahunda ya Army week kugirango itangire,  byatewe n’ ibarura ryakozwe na Minisiteri y’ubuzima (Minisante), Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), FARG ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu .Muri iri barura hagaragaye abantu basaga ibigumbi cumi na bitandatu( 16000) bari bafite indwara zikomoka ku ngaruka za Jenoside, FARG yasabye ubufatanye na RMH ndetse hasinywa amasezerano, hagamijwe kwegera abo bantu by’umwihariko ,aho abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe bamanuka bagasanga abarwayi mu rugo, ikintu kidasanzwe kuko ubundi umurwayi niwe ushaka umuganga.

 

 

N’ubwo byari byitezwe ko hazavurwa abantu ibihumbi bisaga cumu na bitandatu (16000), havuwe abasaga ibihumbi mirongo ine na bine (44000), kuko hari n’abandi bagiye biyongera bafite izindi ndwara, kwegera aba bagenerwabikorwa ba FARG byatumye hagaragara abagenerwabikorwa bafite indwara zikomeye batari bazi, bose baravuwe ndetse abandi bahabwa gahunda yo kujya bakomeza kuza kwivuriza ku bitaro bikuru byo mu gihugu, byatumye umusaruro wa ARMY WEEK wakozwe mu turere makumyabiri n’umunani (28) uba indashyikirwa kuko ubu abagenerwabikorwa batagihera mu nzu kubera indwara ahubwa bafata iyambere bakivuza kugeza bakize.

IMIBEREHO Y’UMUGENERWABIKORWA UFITE UBURWAYI BUTUMA NTACYO YIKORERA.

Abagenerwabikorwa ba FARG bavuzwa abenshi barashaje abandi bafite ubumuga bukomeye, ni muri urwo rwega FARG iha amafaranga y’inkunga y’ingoboka ku mugenerwabikorwa wabisabye akabyemererwa nyuma yo kwiga ku busabe bwe ndetse n’ubukana bw’indwara, aya mafaranga akaba ayifashisha mu kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe, ndetse abandi bagakomeza gufashwa muri gahunda zitandukanye za FARG.

 

 

 

 

 

BITEGUWE NA: GASIGWA Gilbert/Umukozi ushinzwe itumanaho.

 


 

Social media