Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Latest news

Buri mwaka tariki ya 1 Gicuransi u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu ku Isi kwizihiza Buri Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo Hakanatorwa umukozi wabaye indashyikirwa mu bigo bitandukanye.


Umukozi w'indashyikirwa mu kigega FARG 2018[more]


In partnership with FARG, RDF conducted Army Week Medical Outreach for vulnerable genocide survivors in Ngororero District.


In partnership with FARG, RDF conducted Army Week Medical Outreach for vulnerable genocide survivors in Ngororero District.[more]


ABAKOZI BA FARG BASUYE URWIBUTSO RW’I NYAMATA MU KARERE KA BUGESERA NDETSE N’ ABAGENERWABIKORWA BAYO BO MU MURENGE WA MWOGO MURI AKA KARERE.


Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kuwa mbere tariki ya 20/06/2016, Abakozi ba FARG basuye urwibutso rw’I Nyamata ndetse nyuma y’iki gikorwa habaho gusura  abagenerwabikorwa...[more]


Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cya Armyweek mu Karere ka Muhanga kigamije kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ibikomere n’indwara zikomeye basigiwe na Jenoside.Kuwa kabiri tariki 26/04/2016, mu Karere ka Muhanga hatangijw


Kuwa kabiri tariki 26/04/2016, mu Karere ka Muhanga hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cya Armyweek kigamije kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma y’Akarere ka Kamonyi, Muhanga ni Akarere ka 27 kagezemo...[more]


Minaloc yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ihiga kurandura ingengabitekerezo yayo


Nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugaragara mu baturage no ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho buremeza ko bugiye gufata ingamba zituma iranduka...[more]


Umuhango wo gusoza icyumweru cya AERG-GAERG week mu Karere Nyagatare.


Ku cyumweru tariki ya 03/04/2016 mu Karere ka Nyagatare ,habereye umuhango wo gusoza icyumweru cya AERG-GAERG week. Uyu muhango ukaba warabereye mu Murenge wa Karangazi ,Akarere ka Nyagatare, ahari urwuri rw’amatungo rwa AERG...[more]


ABAFATANYABIKORWA BA FARG BO MU KARERE KA RULINDO BUBAKIYE ABATISHOBOYE BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI AMAZU 7 MU RWEGO RWO KUNGANIRA LETA.


Kuwa 21/01/2016 mu Karere ka Rulindo, abakozi ba FARG basuye banaganira n’abagenerwabikorwa bayo bo mu Murenge wa Masoro n’uwa Cyinzuzi aho bubakiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.  Aha mu Murenge Masoro hubatswe amazu...[more]


Displaying results ###SPAN_BEGIN###%s to %s out of ###SPAN_BEGIN###%s

FARG ikomeje gufasha abarokotse Jenoside ibongerera icyizere cyo kubaho, kandi neza.

FARG ikomeje gufasha abarokotse Jenoside ibongerera icyizere cyo kubaho, kandi neza.

Mu bikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko iy’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1998, Leta yashyizeho Ikigega FARG kigamije gufasha abagenerwabikorwa bacyo mu gahunda zinyuranye zigomba kubinjiza mu buzima bwiza, bushingiye ku iterambere rirambye, bakareka guheranwa n’agahinda batewe no kubura ababo.

 

Ni muri urwo rwego, Umuyobozi Mukuru wa FARG, Bwana Theophile Ruberangeyo, yatangarije IMVAHO Nshya, intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishijwe imbaraga zikomoka mu muryango nyarwanda, haba mu kubaka amacumbi (Gukorana n’Inkeragutabara), gutanga ubuvuzi bunoze kandi buhendutse (Army week/Outreach), uburezi bufite ireme kandi butanga umusaruro ku isoko ry’umurimo (TVET, Diploma, Advanced Diploma), kwihutisha inkunga y’ingoboka no kwita by’umwihariko  ku babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi (Bafashirizwa mu mazu y’amasaziro).

Bwana Ruberangeyo yagize ati “Ibikorwa dufite muri iyi minsi biragaragaramo impinduka zishingiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ubu inzu zubakirwa abagenerwabikorwa ba FARG zijyanye n’ikerekezo cy’u Rwanda (IDP Model Villages), kandi bakagenerwa n’ibikoresho byo mu nzu.

Abanyeshuri barimo gufashwa kuba abanyamwuga, biga amashuri y’ubumenyingiro haba mu yisumbuye cyangwa mu mashuri makuru na kaminuza, bakiga mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu, ku bujuje ibisabwa. Nk’ubu, ku bufatanye na WDA, hari abanyeshuri15 babonye buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa amasomo y’ibya tekinike, bikaba bishimishije cyane. Turizera ko bizabafasha kwihangira akazi no kugira ubushobozi bwo gupiganwa ku isoko ry’umurimo”

Inzu zatangiye kubakishwa amatafari ahiye,

 

Mu kiganiro Bwana Emmanuel Munyangondo, Umuyobozi w’Igenamigambi muri FARG yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko , ku bufatanye bwa FARG, Uturere  n’Inkeragutabara (Ingabo z’Igihugu) hatangijwe  kubaka inzu zijyanye n’amabwiriza mashya y’imyubakire mu Rwanda zubakishijwe ibikoresho bikomeye, byiza kandi biramba.

Bwana Emmanuel Munyangondo avuga ko mu nzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatsutsi mu gihugu hose hagaragayemo izigera ku 2,924 zabaruwe mu mwaka wa 2012, ko zikeneye gusenywa zikongera kubakwa bundi bushya.

Uyu mwaka wa 2017/2018 urasoza muri izo nzu zavuzwe haruguru hubatswe 2167 muri zo. FARG irateganya ko bitarenze mu mwaha wa 2020 izi nzu zose zizaba zimaze gusanwa kandi hakoreshejwe ibikoresho birambye.

Hari kandi izindi nzu 3,036 zabaruwe muri uwo mwaka wa 2012 zikenewe gusanwa byoroheje, uyu mwaka wa 2017/2018 hamaze gusanwa inzu 2,157 inzu zisigaye zikazasanwa mu mwaka wa 2018/2019.

Izi ziyongera ku miryango 1687y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  itarubakirwa nk’uko byagaragajwe n’ibarura ryakozwe mu mwaka wa  2014. Muri uyu mwaka wa 2017/2018 hubakiwe imiryango  613 muri yo, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hakazubakirwa imiryango 378.

Emmanuel Munyangondo  yakomeje agira ati: “Ubu noneho turakoresha ibikoresho bigezweho mu kubaka inzu zirambye atari ukuvuga ngo umuntu yubatse inzu nyuma y’imyaka ibiri agarutse kongera gusana. Ubu tunubaka mu buryo bugezweho dukurikije amabwiriza mashya y’imyubakire mu Rwanda; kubaka ku kibanza kimwe inzu enye (4 in one), mu Mujyi wa Kigali ho tugeze aho kubaka inzu imwe icumbikira imiryango 8 (8 in one).”

Jean Francois Regis Gihana, Ushinzwe inyubako muri FARG yashimiye umutwe w’Inkeragutabara ukomeje kubafasha kubaka kijyambere n’Uruganda rwa Ruliba rwiyemeje kubagabanyiriza ibiciro ku matafari meza kandi aramba.

Abakeneye ubuvuzi bwihariye begerejwe abaganga b’inzobere

FARG irashimira cyane Ingabo z’u Rwanda zavuye abo Jenoside yasigiye uburwayi n’ibikomere, ikanagabanya ingengo y’imari yatagwaga ku bari bakeneye ubuvuzi bwihariye batarinze kujya kuvurizwa mu mahanga. 

Binyuze mu mu gikorwa cya ‘Army Week’ ku bufatanye n’Ibitaro bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe, abasirikare b’abadogiteri bagiye basanga abarokotse Jenoside batishoboye aho batuye bakabavura ku buryo na wa wundi wari waraheze munzu yaboneye ubuvuzi hafi.

Bwana Emmanuel Munyangondo yagize ati: “kuva mu mwaka wa 2012, muri Army week hamaze kuvuzwa abagenerwabikorwa 43,207. “Army Week” ni gahunda yadufashije cyane kuko twarebaga ingengo y’imari yari ikenewe kugira ngo havuzwe abari bakeneye ubuvuzi bwihariye bwihariye tugasanga itari kujya munsi ya miliyari hafi 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu yaragabanutse cyane kuko banavurizwa ku bwisugane mu buzima (mutuelle de sante).”

Mu mwaka wa 2016/2017, abarwayi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakiriwe mu mavuriro n’ibitaro babarirwa mu 47,330 naho  abagera kuri 37 no bo bavurijwe mu mahanga.

Imibare yagaragaye mu ibarura ryo mu 2011 ryagaragaje ko hari abarwayi 18,671 bakeneye ubuvuzi bwihariye kandi ngo barushaho kwiyongera. Munyangondo ati “Ubwo ba basirikare b’abaganga babasangaga iwabo, na ba bandi bari baraheze munzu bahise baza, havurwa 43,207.”

Ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe igiciro cy’ubuvuzi cyaragabanutse cyane kandi bavurwa neza cyane, kandi iyo abadogiteri babonye batamuvurira aho bamusanze bamuha igihe akabasanga i Kanombe bakamwitaho by’umwihariko.

Abanyeshuri barihirwa na FARG baragenda bagabanyuka

Ubuyobozi bwa FARG burishimira ko kurihira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igenda neza ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’uburezi.

Mu banyeshuri hafi 41,003 FARG  yishyuriraga mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2010, uyu mwaka wa 2017/2018 hasigaye 628 kandi abarenga 500 muri bo bari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye kandi nta mushya winjiramo kuko uwaba yaradindiye kubera impamvu zitandukanye ashishikarizwa kwitabira uburezi bw’imyaka 12 cyangwa agafashwa kwiga imyuga y’igihe gito.

Bwana Munyangondo ati “Mu mwaka utaha wa 2019 tuzaba dusigaranye abanyeshuri batageze ku 100 kandi na bo bazaba bagiye mu mwaka wa gatandatu. Impamvu bakiga ni uko bagiye badindira kubera ibibazo bitandukanye; hari bamwe babanje kureka barumuna babo bakiga barangiza na bo bakabona gusubira ku ishuri”.

Mu gihe gahunda yo kurihira abiga mu mashuri yisumbuye igiye gusoza, abacikanwe barasabwa kugana imyuga cyangwa bakiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12. FARG iratangaza ko izakomeza gufasha abiga imyuga ku bufatanye n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (WDA).

Muri kaminuza na ho umubare w’abanyeshuri uragenda ugabanuka ku buryo muri uyu mwaka hakiri abanyeshuri bagera hafi 13,000 kandi bo ngo barangiza ari benshi buri mwaka.

Incike n’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka n’inzu z’amasaziro meza

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bw’abasaza n’abakecuru bamwe bagizwe incike  na Jensoside abandi bakaba batagifite uwo kubitaho, bahabwa inkunga y’ingoboka bakanatuzwa mu nzu z’amasaziro zubatswe kijyambere kandi zujuje ibyangombwa byose bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hari abamaze gutuzwa mu nzu “Impinganzima” yabubakiwe mu Karere ka Huye ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagera ku 100, iyubatswe mu karere ka Kamonyi, mu Karere ka Nyanza, aka Rulindo n’irimo kubakwa Bugesera.

Incike n’abandi bageze mu zabukuru bafite ibibazo by’imibereho bagera ku  1,642 bahabwa inkunga ya buri kwezi  y’amafaranga y’u Rwanda 30,000 ibafasha mu kubatungira aho bari.

Hari abandi 25,892 bahabwa inkunga y’ingoboka ya 7,500 buri kwezi inyuze ku rwego rw’akarere, igatangwa inyujijwe kuri konti y’umugererwabikorwa.

Muri gahunda ya Girinka, icyo Ubuyobozi bwa FARG bwishimira, ni uku hamaze gutangwa inka 7,510, kandi abazihawe bakaba bamerewe neza kandi bakaba bagenda bitura bagenze babo.

 

Ubuyobozi bwa FARG hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bukaba bwizeza abatishoboye barokotse Jenoside ko Leta izakomeza kubaba hafi, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu ku nshuro ya 24. 

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, gikomeje gushyira ingufu mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside bakeneye gushyigikirwa basubizwa icyizere cyo kubaho neza.

Nk’uko mubizi Jenoside yasigiye abayirokotse ibikomere bitandukanye: Hari abo yasize ari impfubyi, ubu bakaba bamaze kuba inkumi n’abasore, hari benshi bangirijwe imitungo, basigara iheruheru, amazu yarasenywe bakenera icumbi, abandi basigiwe ibikomere ku mubiri ndetse no ku mutima,  abo bose bakaba bari bakeneye undi wabitaho, kuko ababo bari bamaze kwicwa, abasigaye  barashegeshwe.

Kuva Leta y’u Rwanda yashyiraho FARG, mu mwaka wa 1998, yahawe inshingano zo gufasha abacitse ku icumu, haherewe ku bababaye kurusha abandi, inkunga inyuzwa muri gahunda y’ubuzima (kubavuza), iy’inkunga y’ingoboka (harimo n’umwihariko ku ncike, abasaza n’abakecuru), gahunda y’amacumbi, iy’uburezi, n’y’imishinga ibyara inyungu.

Ni muri urwo rwego FARG yiyemeje kuba hafi y’abarokotse Jenoside batishoboye, mu izina rya Leta, igaharanira ko uwarokotse Jenoside agira imibereho myiza nk’abandi banyarwanda, akinjira muri gahunda z’Igihugu z’iterambere. 

Kuri iyi nshuro ya 24, twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa FARG burihanganisha ababuze ababo by’umwihariko abagenerwabikorwa bayo, babizeza ubufasha bunyuranye aho bari hose.

Tuboneyeho kandi gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bita ku mibereho myiza y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko FARG irashimira Unity Club iyobowe na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, MINADEF, CNLG, Inzego z’Ibanze, Imbuto Foundation, IBUKA, AVEGA, AERG, GAERG ndetse n’abandi bafatanyabikorwa harimo n’Abikorera ku giti cyabo.

 

Bwana Theophile Ruberangeyo

Umuyobozi Mukuru wa FARG

Social media