Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Imyaka 24 irashize u Rwanda rubohowe. Muri iyo myaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bahawe agaciro. Ubuyobozi bwa FARG hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bukaba bubizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guharanira iterambere rirambye kandi nta n’umwe usigaye inyuma. 

Ikigega FARG   cyashyizweho mu mwaka wa 1998, gishyirwaho   n’Itegeko No 02/98/1998 riza gusubirwamo n’Itegeko   N o69/2008 ryo ku wa 30/12/2008, ryongera kuvugururwa n’Itegeko No 81/2013 ryo kuwa 11/09/2013. 

FARG igafasha muri porogaramu zayo uko ari eshanu arizo ubuvuzi, porogaramu y’inkunga y’ingoboka, porogaramu y’amacumbi, porogaramu y’uburezi na porogaramu y’imishinga ibyara inyungu. Abo ifasha ni  abasizwe iheru heru na Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko ari inshike za Jenoside, imfubyi za Jenoside, abasenyewe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatewe indwara zidakira, ubumuga budakira ariko igafasha ihereye kubababaye kurusha abandi kuko inkunga ihabwa si nyinshi kuburyo ishobora guhaza ibibazo byose by’abarokotse Jenoside.

FARG yishimira ko  ikurikije aho yavuye naho igeze, intego yihaye zigenda zigerwaho. 

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Eng. Theophile Ruberangeyo, yatangarije Imvaho Nshya, ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye bwarinze abarokotse Jenoside guhera mu bwigunge, kuko Leta y’u Rwanda yabahindukiye umubyeyi binyuze mu kubitaho mu mibereho yabo ya buri munsi. Abagenerwabikorwa na bo barabyivugira.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 24 Eng. Ruberangeyo avuga ko Leta ihari ngo ibabere umubyeyi inabibagize agahinda batewe n’amateka mabi banyuzemo. 

Mu bikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko iy’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1998, Leta yashyizeho Ikigega FARG kigamije gufasha abagenerwabikorwa bacyo mu gahunda zinyuranye zigomba kubinjiza mu buzima bwiza, bushingiye ku iterambere rirambye, bakareka guheranwa n’agahinda batewe no kubura ababo.

Nk’iyo tugiye kwemeza abazubakirwa, abagenerwabikorwa ubwabo ni bo bavuga bati ubabaye kurusha abandi ni uyu. Muri iyi gahunda yo kwegereza ibikorwa abaturage dukorana cyane n’uturere, tukanoza imibare, wa wundi ufashwa akaba wa wundi wa nyawe ukeneye gufashwa.

Eng. Theophile RUBERANGEYO UMUYOBOZI MUkURU wA FARG

HOME IMPINGANZIMA YATUJWEMO ABABYEYI BAGIZWE INCIKE MU KARERE KA HUYE

Eng. Ruberangeyo atangaza ko intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo kwishimira, hifashishijwe imbaraga zikomoka mu muryango nyarwanda, haba mu kubaka amacumbi ( Gukorana n’Inker agutabara ) , gutanga ubuvuzi bunoze kandi buhendutse  ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda mu iterambere, uburezi bufite ireme kandi butanga umusaruro ku isoko ry’umurimo (TVET, Di ploma, Advanced Diploma), kwihutisha inkunga y’ingoboka no kwita by’umwihariko  ku babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

kuri ubu, FARG ishyize imbere ibikorwa bigaragaramo impinduka zishingiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ubu inzu zubakirwa abagenerwabikorwa ba FARG zijyanye n’ikerekezo cy’u Rwanda (IDP Model Villages) , kandi bakagenerwa n’ibikoresho byo mu nzu.

Abanyeshuri barimo gufashwa kuba abanyamwuga, biga amashuri y’ubumenyingiro haba mu yisumbuye cyangwa mu mashuri makuru na kaminuza, bakiga mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu, ku bujuje ibisabwa.

Abagenerwabikorwa ba FARG nabo bishimira ko inzu zabo kuri ubu zatangiye kubakishwa amatafari ahiye kuko nkuko babishimiangira ngo kubufatanye bwa FARG, uturere  n’inkeragutabara (Ingabo z’Igihugu) batangiye kubakirwa inzu zijyanye n’amabwiriza mashya y’imyubakire mu Rwanda zubakishijwe ibikoresho bikomeye, byiza kandi biramba.

banishimira ko abakeneye ubuvuzi bwihariye begerezwa  abaganga b’inzobere.FARG irateganya ko bitarenze mu mwaha wa 2020 inzu zose zizaba zimaze gusanwa kandi hakoreshejwe ibikoresho birambye.

FARG irashimira cyane Ingabo z’u Rwanda zavuye abo Jenoside yasigiye uburwayi n’ibikomere, ikanagabanya ingengo y’imari yatagwaga ku bari bakeneye ubuvuzi bwihariye batarinze kujya kuvurizwa mu mahanga.  

Mu mwaka wa 2016/2017, abarwayi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakiriwe mu mavuriro n’ibitaro babarirwa mu 47,330 naho  abagera kuri 37 bavurijwe mu mahanga.

Imibare yagaragaye mu ibarura ryo mu 2011 ryagaragaje ko hari abarwayi 18,671 bakeneye ubuvuzi bwihariye kandi ngo barushaho kwiyongera. 

ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisirikare bya kanombe igiciro cy’ubuvuzi cyaragabanutse cyane kandi bavurwa neza cyane, kandi iyo abadogiteri babonye batamuvurira aho bamusanze bamuha igihe akabasanga i kanombe bakamwitaho by’umwihariko. 

ABANYESHURI BARIHIRWA NA FARG BARAGENDA BAGABANUKA

Ubuyobozi bwa FARG burishimira ko kurihira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze neza ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’uburezi.

Mu banyeshuri hafi 41,003 FARG  yishyuriraga mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2010, uyu mwaka wa 2017/2018 hasigaye 628 kandi abarenga 500 muri bo bari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye kandi nta mushya winjiramo kuko uwaba yaradindiye kubera impamvu zitandukanye ashishikarizwa kwitabira uburezi bw’imyaka 12 cyangwa agafashwa kwiga imyuga y’igihe gito.

Mu mwaka utaha wa 2019,  FARG izaba isigaranye abanyeshuri batageze ku 100 kandi na bo bazaba bagiye mu mwaka wa gatandatu. Impamvu bakiga ni uko bagiye badindira kubera ibibazo bitandukanye; hari bamwe babanje kureka barumuna babo bakiga barangiza na bo bakabona gusubira ku ishuri. Mu gihe gahunda yo kurihira abiga mu mashuri yisumbuye igiye gusoza, abacikanwe barasabwa kugana imyuga cyangwa bakiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12. 

Muri kaminuza na ho umubare w’abanyeshuri uragenda ugabanuka ku buryo muri uyu mwaka hakiri abanyeshuri bagera hafi 13,000 kandi bo ngo barangiza ari benshi buri mwaka.

INCIKE(INTWAZA) N'ABASAZA BAHABWA INKUNGA Y'INGOBOKA N'INZU Z'AMASAZIRO MEZA.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bw’abasaza n’abakecuru bamwe bagizwe incike  na Jenoside abandi bakaba batagifite uwo kubitaho, bahabwa inkunga y’ingoboka bakanatuzwa mu nzu z’amasaziro zubatswe kijyambere kandi zujuje ibyangombwa byose bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hari abamaze gutuzwa mu nzu “Impinganzima” yabubakiwe mu Karere ka Huye ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagera ku 100, iyubatswe mu karere ka kamonyi, mu karere ka Nyanza, aka Rulindo n’irimo kubakwa bugesera.

Incike n’abandi bageze mu zabukuru bafite ibibazo by’imibereho bagera ku  1,642 bahabwa inkunga ya buri kwezi  y’amafaranga y’u Rwanda 30,000 ibafasha mu kubatungira aho bari.

Hari abandi 25,892 bahabwa inkunga y’ingoboka ya 7,500 buri kwezi inyuze ku rwego rw’akarere, igatangwa inyujijwe kuri konti y’umugenerwabikorwa.

Muri gahunda ya Girinka, icyo ubuyobozi bwa FARG bwishimira, ni uko hamaze gutangwa inka 7,510, kandi abazihawe bakaba bamerewe neza kandi bakaba bagenda bitura bagenzi babo.

FARG MURI GAHUNDA YO KWEGEREZA IBIKORWA ABAGENERWABIKORWA.

Eng. Ruberangeyo avuga ko mu gihe u Rwanda ruri muri  gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, ubu rukaba rwarinjiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 NST1, ijyanye no gushyira mu ngiro ibikorwa bigafatika  hagamijwe guhindura imibereho y’Abanyarwanda, abari mu bukene bakabuvamo na FARG  yashyiriyeho abatishoboye barokotse jenoside   gahunda yo kubafasha kuzamura imibereho yabo kuko,  mu igenamigambi ryose ry’ubu FARG ntabwo ikora yonyine  ahubwo ikorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa ubwabo nabo bakabigiramo uruhare.

Eng. Ruberangeyo yagize ati,  “Nk’iyo tugiye kwemeza abazubakirwa, abagenerwabikorwa ubwabo ni bo bavuga bati ubabaye kurusha abandi ni uyu. Muri iyi gahunda yo kwegereza ibikorwa abaturage dukorana cyane n’uturere, tukanoza imibare, wa wundi ufashwa akaba wa wundi wa nyawe ukeneye gufashwa.” 

FARG ibyo igeraho ntabwo ibigeraho yonyine; hari abafatanyabikorwa batandukanye cyane harimo nka Minisiteri y’Imari itanga  ingengo y’imari, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ari na ho haboneka uruhare rw’uturere, kuko aritwo dushyira mu bikorwa gahunda za FARG.

Imibare y’Inkunga y’Ingoboka itangirwa mu turere ku byiciro bibiri byo gufasha ababyeyi bagizwe inshike na jenoside n’abakenera inkunga y’ingoboka isanzwe. Uko imyaka igenda ishira ni ko abagenerwabikorwa ba FARG bagenda bakura bivuga ko no kwitabwaho biba bikwiriye guhinduka. 

Eng. Ruberangeyo arakomeza, “Icyo twishimira ni uko inkunga abagenerwabikorwa bahabwa ari inkunga ibafasha mu buryo burambye; urugero iyo ubonye inzu bubakirwa zikubakishwa ibikoresho biramba ni ya ntumbero y’igihugu yo gufasha abantu mu buryo burambye.  Inzu zisigaye zubakwa ziba zifite uburambe butari munsi y’imyaka 100. yaba amabati ayisakaye yaba ibyuma biba biriho, ni ukuvuga ngo ibikoresho byose biriho biba  bikomeye.”

Abanyeshuri nabo, barashishikarizwa  kwiga imyuga; hari  na gahunda ihari ko mu gihe kiri imbere FARG izakomeza  kubinjiza muri gahunda  za Leta ya  Hangumurimo na  bDF bagahugurwa ku buryo bihangira imirimo ariko kuri ubu abanyeshuri  bake basigaye kuko imibare yabo igenda igabanuka, barashishikarizwa  kujya mu myuga muri za TVET. 

kugeza ubu, 60% by’abanyeshuri FARG ifasha bari mu mashuri y’imyuga. Hari abiga muri za IPRC na kaminuza yigenga ULk mu ishami rya tekiniki.

Uretse ibyo,  FARG yashyizeho amasomo y’igihe gito, kugira ngo  ababonye amanota make atabemerera  kujya muri kaminuza,  aribo bajya kwiga ayo masomo y’igihe gito muri porogaramu bita ‘short courses’ yo kwiga imyuga mu gihe cy’amezi umunani cyangwa atandatu. 

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko nayo ari gahunda ya WDA bakiga bakarangiza, icyo gihe noneho ngo bahabwa  ibikoresho bibafasha gutangira umwuga. Niba hari uwize kubaka, ahabwa ibikoresho by’ubwubatsi.

Iyi ni gahunda y’ingirakamaro ya WDA iruta kuba hari uwibwira ko yaminuje muri siyansi cyangwa icungamutungo ariko yicaye kuko  iyi porogaramu ibafasha guhita babona akazi ku isoko ry’umurimo.  bakaba basabwa kubigira ibyabo kuko abo  bifitiye inyungu ba mbere.

Icyo twishimira ni uko inkunga abagenerwabikorwa bahabwa ari inkunga ibafasha mu buryo burambye; urugero iyo ubonye inzu bubakirwa zikubakishwa ibikoresho biramba ni ya ntumbero y’igihugu yo gufasha abantu mu buryo burambye.  Inzu zisigaye zubakwa ziba zifite uburambe butari munsi y’imyaka 100. Yaba amabati ayisakaye yaba ibyuma biba biriho, ni ukuvuga ngo ibikoresho byose biriho biba  bikomeye.

Eng. THEOPHILE RUBERANGEYO UMUYOBOZI MUKURU WA FARG

INAMA ZITANDUKANYE  KU BAGENERWABIKORWA BA FARG

Abagenerwabikorwa ba FARG barasabwa ko mu gihe inzu  isambutse, ngo ntibazategereze ko   Leta ari yo izajya kubasanira  mu gihe na bo  bafite ububasha bwo kuba babyikorera cyane ko  bahawe  ikemezo ko inzu  yabegurirwa bagahabwa ibyan

gombwa by’umutungo ariko akaba ari umutungo wabo  batemerewe kugurisha cyangwa kuwutangaho ingwate ngo ejo usange yongeye gusembera cyangwa intego nyamukuru ya  Leta ntigerweho. 

Ikindi gituma batagomba kugurisha iyo nzu cyangwa kuyitangaho ingwate, inzu y’agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, hari ubwo ngo umugenerwabikorwa  ajya  gufata inguzanyo ya miliyoni 5 cyangwa eshatu ejo bakayiteza cyamunara bityo, ikaba itaye  agaciro cyane ko noneho hari bamwe bayashyira mu ngwate ntibanishyure. Iki ngo nicyo gituma batagomba kuyigurisha  nubwo baba barayeguriwe. 

Eng. Ruberangeyo agira ati, “ FARG ntitanga inzu itanga icumbi, rero baguhaye icumbi kuko uba urikeneye ntabwo baba barariguhaye kugira ngo habeho amatiku ngo uge kugurisha nta mpamvu ariko na none biramutse bigaragara ko ufite umushinga wunguka ushobora kubyaza umusaruro, kuyitangaho ingwate usaba uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bivuze ko ikintu cyose ugiye gukora kuri iriya nzu mu nyungu zawe bwite ugomba gusaba uburenganzira.”

Abanyeshuri nabo barashishikarizwa kwiga neza,  bagatsinda cyane  kuko  ari ihame ku muntu watewe inkunga  aba agomba gukora cyane kurusha abandi.

 

Apploaded by GASIGWA Gilbert/Public Relations

 

Social media