Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

 

 

 

 

 

Jeannette Kagame arashimirwa umwihariko wo kuzirikana abagizwe incike na Jenoside. 

Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) kirashimira Nyakubwahwa Jeannette Kagame ku bwitange agaragaza mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane abo yagize incike basigaye batagira kivurira.

 

 

Ubuyobozi bwa FARG burashimira Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango “Unity Club Intwararumuri” ko abinyujije muri uyu muryango yafashije mu iyubakwa ry’amacumbi y’amasaziro yagenewe abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ku wa 29 Kamena 2017 Madamu Jeannette Kagame yatashye amwe muri ayo macumbi yiswe Impinganzima yubatswe mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye  akaba yaratujwemo abasaza umunani n’abakecuru 92 bose bagizwe incike na Jenoside.

 

 

 

Mu muhango wo gutaha iyi nyubako y’amasaziro itagira uko isa yuzuye itwaye muliyoni zirenga 400 z’amafaranga y’u Rwanda, Jeannette Kagame yahumurijwe abatujwe aheza ati “Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabamazeho abana n’imiryango, mwabaye intwari, mwihanganira ububabare bwo ku mubiri no ku mutima… Gukomera kwanyu, kwaduhaye imbaraga zo kubahoza! Ibi kandi byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu, ahanyu n’ah’abanyu, ngo tubeho twese nk’Abanyarwanda bihesha Agaciro.”

 

 

Umuyobozi Mukuru wa FARG Bwana Ruberangeyo Theophile yavuze ko Madamu Jeannette Kagame adahwema kugaragariza urukundo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye, by’umwihariko abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Turashimira Jeannette Kagame, ku bwitange bagize n’amazu menshi bamaze kubaka harimo n’iriya nzu y’agaciro. Yaradufashije yunganira Leta, abinyujije muri ‘Unity Club’ bubaka iriya nzu y’amasaziro ndetse banadufasha kubaka n’andi mazu yatujwemo imfubyi, abapfakazi n’incike batishoboye.

Yakomeje ashimira uruhare rw’abandi bafatanyabikorwa barimo AVEGA, CNLG, IBUKA, n’abandi nka BRD, BK, NAEB, RSSB, RURA, CIMERWA, MINADEF (ku nkeragutabara zubatse inzu), RAB (yatanze inzu y’inkoko 1000 zitera amagi 700 buri munsi), ndetse na MINALOC binyuze mu nzego z’ibanze.

 

Abagizwe incike na Jenoside bahawe izina rishya

Bwana Ruberangeyo avuga ko abagizwe inshike biswe Intwaza bitewe n’uburyo bihanganye mu bihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma  yayo kuko basigaye ari ba nyakamwe.

Yakomeje avuga ko nubwo Intwaza zisa n’izibonekewe iyo zitujwe aheza, igihe babonekewe ari umunsi abari ingabo za RPA barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame babarokoye Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

 

Ati “Burya igihe batabarwa ni wo munsi wari ukomeye cyane ibindi bikurikiye ni ibikorwa bikomeye by’urukundo bya Leta yacu ibakunda cyane. N’ubundi bariya babyeyi kimwe n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta isanzwe ibitaho bagahabwa inkunga y’ingoboka, yabubakiye inzu, baravurwa ndetse bagahabwa n’utundi dushinga dushobora kubafasha.”

Itandukaniro ryabo ngo ni uko bagiye bakura ari ko imibereho yabo yagiye irushaho gukomera kubera umutwaro w’ibikomere byo ku mubiri n’ibyo mutima byabavunnye bakagera n’aho imibiri yabo itagifite intege.

 

Bwana Ruberangeyo yahamije ko ikibazo cy’incike za Jenoside cyamenyekanye mu mwaka wa 2012 hanakorwa igenzura ryarangiye hagaragaye abagera kuri 860 bakeneye kwitabwaho by’umwihariko barimo abagera ku 142 bafite ibibazo bikomeye.

 

Arashimangira ko igikorwa cyo kubitaho gikomeje kuko n’abatarabona inzu z’amasaziro zikomeje kubakwa, nk’irimo kubakwa mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera na yo izaturamo abarenga 80.

Ubuyobozi bwa FARG burahamya ko kuba baramaze kumenya umubare w’abasaza bakeneye ubufasha n’abazabukenera mu myaka iri imbere ari intambwe nziza yo guharanira ko amasaziro yabo yarushaho kuba meza.

 

Akari ku mutima w’‘Intwaza’:  barashimira Leta yabazirikanye

Nyirarushyana Patricia w’imyaka 71 “Kugera hano byaranshimishije kuko icyo nungutse ni ukubaho ntavunikira ubusa nkaba ndyama nkagira umutekano. Turaryama muri matola ishashe neza, mu gitondo tukanywa igikoma, saa sita ibiryo n’amata, nimugoroba ibiryo n’icyayi. ”

Mukamazimpaka Christine w’imyaka 70 nageze aho nisanzura ndumva merewe neza; Nkiba mu giturage mbaraga nari ngifite zo kwiruka mu by’isi,  ariko ubu turarya, twambaye neza aho twari turi ntabwo umuntu yari amerewe neza .

 

 

GASIGWA GILBERT/Public relations and communication officer 

 

Social media