Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Kuwa gatanu tariki ya 9 kamena 2017, abakozi b’ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Bageze kuri uru rwibutso basobanuriwe amateka ya jenoside yakorewe abatutsi b'i Nyarubuye,bunamira ,banashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri yabazize jenoside basaga ibihumbi 58000 muri urwo rwibutso harimo n'abakuwe mu nkengero za kiriziya.

Iki gikorwa cyari kirangajwe imbere n'umuyobozi mukuru wa FARG Bwana Theophile RUBERANGEYO .

KAGABO Antoine,umukozi wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya jenoside ,CNLG ufasha abasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, yasobanuriye abakozi ba FARG uko abatutsi biciwe I Nyarubuye bishwe urw'agashinyaguro,kandi bitegetswe n'uwari Burugumesitiri wa komine rusumo,witwa GACUMBITSI Sylvestre.

 KAGABO Antoine yagize ati “Mu mateka yaranze u Rwanda aha kera hitwaga mu Gisaka nyuma haba commune ya Rusumo none ubu ni akarere ka Kirehe,Umurenge wa nyarubuye,aha hagiye hatuzwa abatutsi babaga baturutse muri Uganda birukanywe ku ngoma ya Obote, bahasanze abandi bari bahasanzwe ,mu gihe cya jenoside rero bakaba barahungiye kuri paruwasi ya nyarubuye yubatswe mu 1943 kuko bari bamenyereye ko uwahungiraga mu rusengero ntawamukoragaho, ubwo bakaba barasanze amazi Atari yayandi  guhera tariki ya 15/04/1994 abatutsi basaga ibihumbi 35000 bahasiga ubuzima muri iyi paruwasi,imbere ya kiriziya ndetse no mu mazu yahoze ari amacumbi y'ababikira ,abatutsi bari bahungiye aha bakaba barishwe urwagashinyaguro kugeza aho bamenaga urusenda ku mirambo ngo bumve ko hari utapfuye bamusonge,ati abagore n'abakobwa babanzaga kubasambanya ubundi bakabona kubica"

RUBERANGEYO Theophile,Umuyobozi Mukuru w'ikigega FARG,nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka yaranze Nyarubuye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,yavuzeko amateka y'aka gace ababaje cyane kandi yihariye. 

yagize ati "kwibuka ni ibya buri munyarwanda,dufite ababyeyi,abari inshuti n'abavandimwe twibuka twese,ariko amateka ya Nyarubuye adukora ku mutima cyane kandi akaba ari n'amateka yihariye,imivure bashyiragamo amaraso y'abatutsi ngo bareb eko ahinduka amata twayibonye n'ibindi...... icyo twakuyemo n'amasomo".

Ubutumwa uyu muyobozi yanditse  mu gitabo cy'abasura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye, bwagiraga buti "tubabajwe n'ibyabaye,ntibizongere ukundi".

 

Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,FARG, cyashyizweho mu 1998,  nyuma yo gusura uru rwibutso,abakozi ba FARG basuye abarokotse jenoside bo mu kagali ka Nyabitare bafashwa na FARG barabihanganisha banabizeza ko bazakomeza kubaba hafi mu kubafasha kugera ku mibereho myiza.

Umuyobozi Mukuru wa FARG(ubanza ibumoso) hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza(hagati)  baganira n'umugenerwabikorwa mu mudugudu wa Nyabitare.

Abagenerwabikorwa bafarije nabo bavuzeko bishimira ibyo FARG yabakoreye birimo gufasha abana bari basigaye iheruheru bakiga amashuri yisumbuye na Kaminuza, bishimiye kandi inkunga y’ingoboka bahabwa n’amacumbi kandi bagaragaza ko hari ikibazo cy’amacumbi yubatswe hutihuti nyuma ya jenoside bakeneye ko yasanwa, FARG nayo ibasezeranya ko uko ubushobozi buzajya buboneka izakemura ibyo bibazo nkuko ari inshingano zayo.

 

Social media