Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kuwa mbere tariki ya 20/06/2016, Abakozi ba FARG basuye urwibutso rw’I Nyamata ndetse nyuma y’iki gikorwa habaho gusura  abagenerwabikorwa bayo bo mu Murenge wa Mwogo


Umuyobozi Mukuru wa FARG NDETSE N'umuyobozi wa gahunda za FARG bashyize indabo kuri uru rwibutso baranabunamira.

 

Nyuma yo gushyira indabo kuri uru rwibutso ndetse no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,Umuyobozi Mukuru wa FARG,Bwana Theophile RUBERANGEYO, yavuzeko ko urupfu abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye  muri uru rwibutso rubabaje kandi ruteye agahinda,avuga ko ariko bitazonera ukundi kuko dufite ubuyobozi bwiza buranagajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburka Paul KAGAME. Yakomeje kandi avuga ko nubwo hasuwe abacu baruhukiye muri uru rwibutso, hari nabandi barokotse iyi Jenoside abakozi ba FARG bahita bajya gusura,iki gikorwa cyo gusura abagenerwabikorwa kikaba cyarabereye mu Murenge wa Mwogo.

 

          Aha ni mu rugo rw’umwe mu bagenerwabikorwa ba FARG  bo muri uyu Murenge

Muri iki gikorwa cyo gusura abagenerwabikorwa ba FARG bo mu Murenge wa Mwogo, Umuyobozi Mukuru wa FARG,yashimiye abagenerwabikorwa bahabwa inkunga bakayikoresha neza ikabagirira akamaro,abashishikariza kandi kwishakamo ibisubizo,yabibukije kandi ko bagomba kumenya ko hafashwa ubabaye kurusha abandi maze utaragerwaho nawe igihe kikazajyera .Asoza ijambo rye,Umuyobozi Mukuru wa FARG yababwiye ko FARG ibagabiye inka icumi(10) bakazazifata neza zikikuba inshuro nyinshi kugirango n’abandi borozwe.

 

Muri iki gikorwa kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  bwifatanyije n’abakozi ba FARG mu gikorwa cyo gusura abagenerwabikorwa bayo mu Murenge wa Mwogo.

 

Mu ijamabo rye, Umuyobozi w’Akarere ka  Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye abakozi ba FARG kuza gusura urwibutso rw’I Nyamata ndetse n’abagenerwabikorwa bayo, yashimiye kandi nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’U Rwanda ,Paul Kagame mu kudahwema gufasha abatishoboye barokotse  Jenoside yakorewe abatutsi kuko  byatumye bagenda biyubaka.Bashimiye kandi n’abagenerwabikorwa ba FARG bakoresha inkunga neza ,anabizeza kubaba hafi akabafasha bakazagera ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.

 

Social media