Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Abanyarwanda  muri rusange bifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ni umunsi abakozi n’abakoresha bagombye kwicarana bagashakira hamwe icyatuma umurimo wabo urushaho gutera imbere, bakibukiranya inshingano ku bakozi n’ibyo abakoresha babagomba

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu rubyiruko” (Promoting productive imployment by supporting young entrepreneurs)

Nkuko mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu munsi, hari aho agira ati " Buri mwaka urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera ku 125,000 binjira mu isoko ry’umurimo. Imbaraga, impano, n’ubushake byabo ubundi bikwiye kungana n’amahirwe yo kubona akazi".

Uyu munsi wizihizwa n’abakozi ba Leata ndetse n’abikorera ku giti cyabo, ni muri urwo rwego Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi,FARG,nabo biyemeje banashyigikira gahunda yo kunoza umurimo nkuko bongeye ku byibutswa n’Umuyobozi w’iki kigega , Bwana Theophile RUBERANGEYO.

Umukozi w’indashyikirwa muri FARG: UMURAZA Agnes

Uyu munsi kandi hakaba haratowe umukozi wabaye indashyikirwa, UMURAZA Agnes ni umukozi wa FARG ushinzwe igenzura (Internal Auditor) akaba ari nawe wegukanye uyu mwanya wo kuba indashyikirwa.

 

Social media