Republic of Rwanda

Welcome to the office website of FARG

Kuwa kabiri tariki 26/04/2016, mu Karere ka Muhanga hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cya Armyweek kigamije kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’Akarere ka Kamonyi, Muhanga ni Akarere ka 27 kagezemo iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2012 kubufatanye bw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi,FARG,n’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda by’I Kanombe,RMH. Kugeza ubu umusaruro w'abavuwe ukaba usaga ibihumbi mirongo itatu n'umunani (38000).

Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Nyakubahwa Minisitiri muri Minaloc ,Dr.Mukabaramba Alivera ari nawe wari umushyitsi mukuru;hari kandi Umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikare by’I kanombe,  Bg .Generale  Dr Ndahiro Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa FARG,Bwana Theophile Ruberangeyo;Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga; Musenyeri Simaragde Mbonyintege wa Dioseze ya Kabgayi n’abandi bashyitsi batandukanye.

 Nyuma yo gufata umwanya wo kwibuka ku bari aho , mu ijambo rye,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, mu izina ry’akarere ayoboye yashimiye ubufatanye bwiza hagati ya Minaloc,Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda by’i Kanombe(RMH),FARG n’Akarere ka Muhanga.

Abashimira ubufatanye mu kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside ibikomere n’indwara zidakira basigiwe nayo ndetse ashimira n’abagenerwabikorwa bitabiriye iki gikorwa anaha ikaze umushyitsi mukuru w'uyu munsi.

 

Nyakubahwa Minisitiri muri Minaloc, Dr.Mukabaramba Alivera ari nawe mushyitsi mukuru, yabanje gusuhuza abashyitsi bose  bari aho mu izina rya Leta y’u Rwanda,ashimira cyane abateguye iki gikorwa ndetse ashimira n’ingabo z’u Rwanda mu gukomeza kwerekana ikimenyetso cy’urukundo kubo barokoye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri Mukabaramba Alivera yavuzeko yifuza ko muri iyi minsi ijana n’utundi turere dusigaye twaba twagezweho n’iki gikorwa hagambiriwe kuvura ibikomere n’indwara abarokotse jenoside basigiwe nayo.

 

Yihanganishije aba basizwe iheruheru  na Jenoside yanabasigiye ibikomere abasaba gukomera anabibutsa kandi ko Leta izakomeza kubaba hafi,anasaba buri munyarwanda ko hari icyo yakora n’ubwo yaba ubuvugizi kugirango uwo muntu atabarwe,yakomeje agira ati” ntibigomba amafaranga gusa,ahubwo ko no kumuganiriza,kumuzanira amazi no kumukuburira ari byiza bizanatuma ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigerwaho, bikanafasha abacitse ku icumu rya jenoside kugera ku iterambere rirambye nk’abandi baturage.

Asoza ijambo rye yongeye gushimira ingabo z’u Rwanda anabifuriza gukomeza gutera imbere mu bumenyi.

 

 

Abasizwe iheruheru na Jenoside ndetse bagasigirwa indwara n'ibikomere nayo bari bitabiriye iki gikorwa.

 

 

 

 

Social media